Tariki 23 Werurwe 2024 nibwo kuri Kigali Pele stadium haberaga umukino wo kwishyura wa 1/4 mu Murenge Kagame Cup.
Umurenge wa Nyarugenge ari nawo ufite igikombe cy’umwaka ushyize mu rwego rw’igihugu wari wakiriye Umurenge wa Nyamabuye(Muhanga).
Umukino ubanza wari wabereye i Muhanga amakipe yombi yari yanganyije 1-1.
Mu mukino wo kwishyura buri kipe yaje ishaka uko yakegukana intsinzi ikagera ku mukino wa nyuma.
Igice cya mbere cyarangiye umurenge wa Nyarugenge uyoboye n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri Umurenge wa Nyamabuye nawo waje ushaka uko wagombora igitego wari watsizwe mu gice cya mbere,ariko amahirwe babonye ntibashobora kuyabyaza umusaruro mu gihe umurenge wa Nyarugenge wo amahirwe wabonye wayabyaje umusaruro,kuko mu gice cya kabiri wabonyemo ibitego bibiri byiyongera ku gitego bari batsinze mu gice cya mbere. Umukino warangiye Umurenge wa Nyarugenge ugeze muri 1/2 aho kugeza ubu ariwo wa mbere ufite amanota 4/6 kuko uzigamye ibitego bitatu ukaba nta mwenda w’igitego ufite.
Uko indi mikino yagenze ya 1/4
Umurenge wa Jabana watsinze Umurenge wa Ngarama 1-0 mu gihe umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 2-2 bivuze ko umurenge wa Jabana wageze muri 1/2 aho uri ku mwanya wa kabiri n’amanota 4/6 kuko uzigamye igitego 1
Umurenge wa Kimonyi (Musanze) uri ku mwanya wa gatatu n’amanota 3/3 kuko mu mukino ubanza watsinze Umurenge wa Rubengera igitego 1-0. Mu gihe watsinda wahita ufata umwanya wa mbere naho mu gihe wanganya wahita uguma ku mwanya wa gatatu.
Umukino wo kwishyura hagati y’umurenge wa Kimonyi na Rubengera uteganyijwe kuzaba tariki 24 werurwe 2024 mu mukino wo kwishyura kugira ngo hamenyekane uko amakipe akurikiranye ku rutonde ndetse hanamenyekane ikipe ya kane izakomeza muri 1/2 nkiyatsinzwe neza.
Nk’uko biteganyijwe muri 1/2 kizaba tariki 20 Mata 2024 iya mbere izahura niya gatatu mu gihe iya kabiri izahura niyatsinzwe neza.