Tariki 16 Nyakanga 2023 nibwo habaye Inteko Rusange isanzwe ya Kiyovu Sports Association.
Mu cyumba cy’inama cya Hotel chez Lando niho habereye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports Association yagombaga gutorerwamo Ubuyobozi bushya bugomba gusimbura Ubuyobozi bwari buriho bicyuye Igihe. Ubuyobozi bushya bugomba kuyobora Kiyovu Sports Association mu gihe cy’imyaka itatu.
Inteko Rusange yatangiye saa tanu n’iminota 15 (11:15)iyobowe na President Regis. Yabanje guha ikaze a abanyamuryango basanzwe ndetse nabashya basabye kuba abanyamuryango.
Inteko Rusange yashyikirijwe ubusabe bw’abanyamuryango 11 basabye kuba abanyamuryango ba Kiyovu Sports Association. Bose Inteko yabakiriye.
Hakurikiyeho gusoma inyandiko-mvugo y’Inteko Rusange iheruka. Inteko Rusange yayemeje. Yasomwe n’umunyamategeko wa Kiyovu Sports Association Mugabe Fidele.
Gutanga Raporo y’ubuzima bw’ikipe bwa bari munsi byakozwe na Mvukiyehe Juvenal Umuyobozi wa Company Ltd. Yagaragaje ko Kiyovu yarifite abakinnyi 30 na staff technique iyobowe na Andre Landeut.
Imikino ibanza ya shampiyona 2022-2023 Kiyovu Sports FC yarangiye ifite amanota 30 inganya na AS Kigali, hakurikiyeho igihe cy’ibibazo bishingiye ku myitwarire y’umutoza mukuru, ikipe ihabwa umutoza wungirije,ariwe Mateso
Imikino yo kwishyura ikipe yarangije ifite amanota 63 irushwa ibitego n’iyatwaye igikombe.
Yasabye ko abanyamuryango birinda gutuka abakinnyi ku mbuga nkoranyambaga, kuko bibageraho bikagira ingaruka mbi ku musaruro batanga.
Kiyovu Sports FC yagaragaye neza ku mbuga nkoranyambaga iranabihemberwa.
Mu myaka 2 ishize Kiyovu Sports FC yaguze abakinnyi bahenze.
Muri iyi saison ishize haguzwe abakinnyi kuri Miliyoni 175 (175M), mu gihe umwaka ushize wa 2021-2022 byari Miliyoni 250 (250M),Yakomeje ijambo rye anenga ko Kiyovu Sports Association yatereranye ikipe, kuko abanyamuryango batatanze imisanzu nkuko yasabwaga, ndetse n’inkunga y’ibihumbi bitanu (5K) yo gutegura umukino byitabiriwe igihe gito.
Abanyamigabane ba Kiyovu Sports Company Ltd batanze Milioni 60 (60M) mu mwaka wa mbere naho mu mwaka wa 2 batanze miliyoni 78 (78M) yo gutegura imikino.
Yavuze ko Abanyamuryango bakomeje kudafasha ekipe imicungire yayo yasubizwa muri association.
Kiyovu yasoje umwaka nta birarane by’imishahara, byaba ibya agahimbamusyi (Prime) cyangwa ayo kugura abakinnyi (recruitment).
Kubijyanye n’abakinnyi yasobanuye ko barekuye abakinnyi bose bari barangije amasezerano ahubwo bagiye gushyira imbaraga mu kuzamura abana baturuka mu marerero. Ubu hazamuwe abana umunani (8) biyongera kuri 11 basigaraye hongerweho abanyamahanga(Abagande 3, abakongomani 3 n’uwa Congo Brazzaville, umunya Liberia, umunya Senegal) muri abo bose harimo abafite ubunararibonye baheka barumuna babo,nka JÉRÉMIE ariko harimo n’abakiri bato basinye imyaka myinshi hagamijwe ko bazagurishwa.
Dufite umutoza w’umugereki, Ideni Kiyovu ifite ntirikanganye ku buryo ryavana Kiyovu mu murongo yiyemeje yo guhatanira ibikombe.
Visi Perezida Karim yahawe ijambo kugira ngo a avuge kuri raporo y’umutungo guhera mu kwa 8/22 kugeza shampiyona irangiye.
Yavuze ko kuri miliyoni Magana inani na mirongo itatu 850 (850M) ikipe yagombaga gukoresha umujyi wa Kigali watanze miliyoni 150(150M), Azam miliyoni 20 (20M), Ayavuye ku bibuga miliyoni 49 (49M), Imisanzu y’abanyamuryango miliyoni 1(1M), ayanyuze ku kanyenyeri (Code ) miliyoni 15 (15M). Muri Rusange miliyoni 235 (235M) niyo Association yabonye mu gihe hari hakenewe miliyoni 850(850M) aho niho Umuyobozi wa Company yahereye avuga ko Abanyamuryango baterereranye ikipe.
Visi Perezida Yakomeje asobanura icyo ayo mafaranga yakoze
Gutegura match hatanzwe miliyoni 45(45M)
Guhemba Abakinnyi umwaka wose miliyoni 265(265M)
Bus itwara Abakinnyi miliyoni 22 (22M)
Amazu yabakinnyi miliyoni 7(7M)
Office: Ibihumbi 800 (800K)
Transport staff: ibihumbi 600(600K)
Amatike y’indege : Miliyoni 16(16M).
Association ntiyakozwe ku rwego byari byitezweho. Abanyamuryango bakwiye kumva ko umusaruro wa ekipe ushingiye ku mafaranga, basabwe gushyiramo imbaraga kugira ngo bubake ekipe ikomeye kurusha umwaka ushize.
Abanyamuryango bahawe urubuga babaza ibibazo birasubizwa.
Komisiyo y’amatora yahawe urubuga iyobora amatora, nyuma yo gutangaza ku mugaragaro abakandida, buri mukandida yahawe ijambo avuga ibigwi bye.
ABATOWE KUYOBORA KIYOVU SPORTS ASSOCIATION Mu gihe cy’imyaka itatu
_President: Ndorimana F Regis 99/101
_V-PEREZIDA WA 1: Mbonyumuvunyi Karim 99/101
_V-PEREZIDA WA 2 : Muhire Jean Claude 94/101
_Secretaire: Karangwa Jeanine 98/101
Tresorier :Makuta Robert: 65/101*
Komiseri ushinzwe Amategeko: Mugabe Fidele 99/101
_Komiseri ushinzwe Amarushanwa: Hakizimana Ali 94/101
_Komiseri ushinzwe Mobilisation:Minani Hemedi 94/101
KOMITE NGENZUZI
Kayiganwa Angelique
Twizere Bernard
Bizimana Jean
KOMITE NKEMURAMPAKA
Shamukiga Mansour
Mutumwinka Marie
*INAMA Y’UBUTEGETSI (Board)*
1. Perezida : Karangwa Joseph
2. Visi-Perezida: Sekibibi J.Dieu
3.Umunyamabanga: Ndorimana F.Regis
4. Sinzamuhara Joseph
5. Kwizera Claude
6..Gahongayire Hawa
7. Kagabo Haruna
8.Serege Alain Hagueno
Mu gusoza Umuyobozi wa Kiyovu Sports Association warumaze gutorwa yageneye abanyamuryango ijambo
Yagize ati :”Nishimiye kuba mungiriye ikizere,ariko nanjye ndabasa ko twafatanya kugira ngo mu bikombe bihatanirwa uko ari bibiri tuzatwaremo kimwe,Ana-Maria impungenge kubantu bumva ko ikipe izaba idakomeye avuga ko uyu mwaka izaba ikomeye kurusha iy’umwaka ushyize, ndetse amara impungenge abumva ko Juvenal yaje gutwara Kiyovu avuga ko ayitwaye yaba atwaye abanyamuryango bose.yavuze ko rimwe na rimwe bazajya bihanganira ibyemezo azajya afata.yakomeje ijambo rye avuga ko ikipe itungwa n’amafaranga ko umuntu wese wakora ubucuruzi buzanira inyungu ikipe nta kibazo”