Mu gihe habura iminsi ibiri ngo habe umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2023 ugomba guhuza APR FC na Rayon Sports FC bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports FC banze kujya mu mwiherero i Huye.
Amakuru ikinyamakuru bwakeye.com Gikesha Radio FINE FM ndetse na Radio One aravuga ko bamwe mu bakinnyi b’inkingi za mwambaye mu ikipe ya Rayon Sports FC banze kujya mu mwiherero w’ikipe wagombaga gutangira uyu munsi mu karere ka Huye bakaba bavuga ko impamvu nyamukuru ituma batajyayo ar’uko ikipe itarabahemba imishahara y’amezi abiri mu gihe bo basabaga ko nibura baba babahembye ukwezi kumwe aho kujya mu mwiherero kandi batahembwe, mu gihe bavuga ko ayo bakagiye gukoresha mu mwiherero ahubwo bakayabishyuye. Nk’uko ishyirahamwe ry’umupira wa maguru mu Rwanda (Ferwafa) ryabitangaje ryavuze ko imikino yose uko ar’ibiri umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uzahuza Mukura VS na Kiyovu Sports FC izaba saa sita(12H00) ndetse n’umukino wa nyuma ugomba guhuza APR FC na Rayon Sports FC yose igomba kuzaba ku wa gatandatu tariki 3 Kamena 2023.
Twabibutsaga ko Ikipe yegukanye igikombe cy’Amahoro ihita ibona itike yo gukina imikino nyafurika.
Mu myaka yashize, ikipe yatwaraga igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro, iyabaye iya Kabiri muri shampiyona yahitaga ibona itike yo gukina amarushanwa nyafurika ku makipe yatwaye ibikombe iwayo ku Mugabane wa Afurika (CAF) , ariyo Confédération Cup.
Gusa iri tegeko ryaje guhinduka. Muri uyu mwaka, abanyamuryango b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru ( Ferwafa) bemeje itegeko rishya ryaje rivuga ko mu gihe ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona ndetse ikanatwara igikombe cy’Amahoro iyo bahuriye ku mukino wa nyuma w ‘igikombe cy’Amahoro ariyo igomba gusohoka aho kuba iyabaye iya Kabiri muri shampiyona. iyo byahuye ihita ibona itike yo kujya muri Coupe de Confédération de la CAF.
Bisobanuye ko Rayon Sports FC kuba yarageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro biyiha itike yo kuzasohoka mu mikino nyafurika yatwara igikombe cyangwa se niyo itagitwara. Kuko APR yo mu kuba APR FC yargukanye igikombe cya shampiyona.
Rayon Sports FC yaherukaga gusohokera u Rwanda mu marushanwa Nyafurika mu myaka ine ishize, ubwo yageraga mu matsinda ya Coupe de la Confédération de la CAF ari nayo izasohokama uyu mwaka.
N’ubwo bimeze gutyo bamwe mu bakinnyi bo bahisemo kugenda mu gihe bategereje ko abo batagiye wenda bashobora kwisubiraho bakaba basanga abandi kugira ngo bahatanire kongera kwegukana igikombe cy’Amahoro kuko bamaze igihe kinini batagitwara. Tukaba tuzakomeza kubakurikiranira iyo nkuru kugeza ubwo umukino uzaba ubaye tumenye niba abemeye nabo gusanga abandi.