Tariki 25 Ukwakira 2023 mu cyumba cy’inama cya hotel Five to five habereye ikiganiro n’itangazamakuru cyavugaga kuri gahunda y’imikino ya 1/4 kuzageza ku mukino wa nyuma.
Ikiganiro cyagombaga gutangira ku isaha ya saa cyenda(15H00) ariko yatangiye itinzeho gato bitewe n’uko abantu batinze gato bitewe n’imvura.
Abanyamakuru batandukanye bari bacyitabiriye, kugira ngo bumve uko gahunda y’imikino ya 1/4 ndetse n’imikino yanyuma ndetse no kubaza ibibazo.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino y’abakozi mu Rwanda (ARPST) MPAMO Thierry yatangiye ashimira abanyamakuru bitabiriye. Nyuma yerekanye isura y’uko imikino izagenda ndetse niyamaze kurangira mu bice byose uko ari bitatu.
Umuyobozi w’ishyirahamwe yabanje kuvuga uko bitwaye umwaka ushyize ubwo amakipe yari yitabiriye, ndetse avuga ko uyu mwaka amakipe yiteguye neza kuko ikipe zizatwara ibikombe zizasohokera u Rwanda mu mikino nyafurika izabera muri Congo Brazzaville.
Yakomeje avuga uko imikino iteganyije muri 1/4 kugeza ku mukino wa nyuma,avuga ko imikino ya 1/4 izatangira Tariki 3 Ugushyingo ndetse indi itangire tariki 10 Ugushyingo 2023.
Amwe mu makipe yageze muri 1/4
NISR,MOD,RBC,RBA,REG
Iyi shampiyona yatangiye muri Nyakanga uyu mwaka,yitabiriwe n’ibigo 55 byavuye kuri 44 byari byitabiriye umwaka washyize w’imikino,harimo ibishya nka Immigration n’ibindi. Umwaka ushyize igikombe cyari cyatwawe na RBC mu mupira w’amaguru.
Muri shampiyona y’Abakozi, hakinwa umupira w’amaguru, Basketball na Volleyball mu byiciro byombi. Mu irushanwa ry’Umunsi Mpuzamahanga ry’Umurimo, hakinwamo imikino yindi irimo Koga, Igisoro, Gusiganwa ku Maguru n’iyindi.
Nyuma yo kuvuga uko biteguye, hakurikiyeho umwanya w’ibibazo, abanyamakuru babajije ibibazo bitandukanye, ndetse banahabwa ibisubizo ku bibazo babajije.
Mu bibazo byabajijwe, harimo aho bakura ingengo y’imari,basubiza ko iva mu banyamuryango aho abitabiriye buri wese atanga ibihumbi maganatanu (500000Frw).
Ndetse anavuga ko kurubu barimo kuganira kuburyo RBC yababa umuterankunga mukuru mu gihe cy’imyaka itanu,ndetse na Bralirwa barimo kuganira kugira ngo bazabe abaterankunga bakuru b’irushanwa ndetse babone n’uko bakongera ibihembo.
Yakomeje avuga ko kugeza ubu bataramenya ibihembo bazatanga,avuga ko mu bihembo batanga hataburamo imipira yo gukina.
Yavuze ko bishimira aho bageze kurubu ndetse avuga ko nabo bifuza kuzakira iyi mikino mu mwaka wa 2025,kuko ibiganiro bikomeje na Minisports kugira ngo bazasabe nabo kuyakira.
Ikindi bavuze ko ikigo cyemerewe gukinisha umukinnyi umwe w’ikigo ukina muri Shampiyona ariko mu gihe ikigo gifite abakozi batagikina bemerewe kuba bakina bose, Ndetse bavuze ko kugira ngo ukine nibura n’uko uba ufite amasezerano y’akazi angana n’amezi atandatu.