Tariki 1 Werurwe 2024 nibwo hakinwaga,umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda,hakaba habaye imikino ibiri.
Umukino wa mbere watangiye saa cyenda (15H00′),imikino yose ikaba yabereye kuri Kigali Pele Stadium.
Umukino wa mbere wahuje As kigali FC na Etoile de l’Est FC,uyu mukino wa As kigali FC na Etoile de l’Est FC mbere y’uko utangira As kigali FC niyo yahabwaga amahirwe yo kwegukana amanota atatu,kuko yarigiye guhura n’ikipe ya nyuma ku rutonde rwagateganyo (Etoile de l’Est FC ),itahabwaga amahirwe.
Igice cya mbere cyarangiye,nta kipe n’imwe ishoboye kubona igitego ari 0-0.
Mu gice cya kabiri,ku munota wa 71nibwo Etoile de l’Est FC yaje kubona igitego,ndetse na As kigali FC yaje guhusha penalite,ubwo yaterwaga na Osaluwe,maze umuzamu wa Etoile de l’Est FC ayikuramo.
Umukino waje kurangira Etoile de l’Est FC ibonye itsinzi y’igitego 1-0,yegukanye amanota atatu y’umunsi wa 23.
Nyuma y’uyu mukino,hakurikiyeho umukino wari witezwe n’abakunzi ba Sports.
Ni umukino watangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota itatu(18H03′).
Uyu mukino wahuje amakipe abiri yaramaze igihe,nta ntsinzi y’amanota zibona.
Umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi.
Kiyovu Sports Club yatangiranye imbaraga nyinshi kurusha Police FC kuko yashakaga kwiyunga n’abakunzi bayo,nyuma yo gutsindwa na Marine FC 3-0 ndetse na Police FC ishaka uko yabona amanota atatu ya mbere kuva imikino yo kwishyura yatangira ntirabona amanota atatu.
Ntibyatinze kuko ku munota wa 2 gusa,Kiyovu Sports Club yarimaze gufungura amazamu,ku gitego cyatsinzwe na Eric Ndizeye ku mupira waruvuye muri koruneri.
Nyuma y’icyo gitego,amakipe yombi,yakomeje gukina,ashaka uko yabona igitego ku mpande zombi,amahirwe babonaga ntibashobora kuyabyaza umusaruro.
Ku munota wa 42 kuburangare bwab’inyuma ba Kiyovu Sports Club,Akuki yafashije Police FC kwishyura igitego yari yatsinzwe, maze igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 1-1.
Mu gice cya kabiri
Igice cya kabiri nacyo cyatangiranye imbaraga,ku mpande zombi.
Gusa ntibyatinze kuko,ku munota wa 48 Kiyovu Sports Club yahise ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Alfred Leku.
Nyuma y’iki gitego,abatoza ku mpande zombi,bakoze impinduka ariko ntizagira icyo zitanga.
Uko iminota yagenda,ni nako amakipe yombi yagendaga abona,amahirwe yo kuba yabona igitego,ariko bikarangira ntacyo bitanze.
Umusifuzi yongeyeho iminota ine yinyongera ariko nayo ntacyo yatanze.
Umukino warangiye Kiyovu Sports Club itsinze Police FC ibitego 2-1, ifata umwanya wa gatandatu byagateganyo ivuye ku mwanya wa cyenda n’amanota 31 mu gihe
Police FC yagumye ku mwanya wa gatanu n’amanota 33.
Bikaba bikomeje kuba bibi kuri Police FC kuko kugeza ubu mu mikino yo kwishyura umunani imaze gukina,ntirashobora kubona intsinzi n’imwe,kuko yanganyije imikino ibiri itsindwa itandatu.
Uko indi mikino iteganyijwe k’umunsi wa 23
Tariki 2 Werurwe 2024
Gorilla FC vs Amagaju FC
APR FC vs Etincelles FC
Bugesera FC vs Mukura VsL
Musanze FC vs Muhazi United FC
Tariki 3 Werurwe 2024