Tariki 20 werurwe 2024 muri LDK nibwo habaye umukino wa shampiyona ya Basketball wahuzaga amakipe afite abakunzi benshi.
Mbere y’uyu mukino APR BBC niyo yahabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino. Kuko kuva aya makipe yahura muri shampiyona APR BBC niyo yarimaze gutsinda ishuro nyinshi.Mbere yuko umukino utangira amakipe yombi yanganyaga amanota.
Pattiots BBC niyo yatanze APR BBC kwinjira mu mukino,kuko yahise iyitsinda agace ka mbere k’umanota 19-09 ya APR BBC. APR BBC mu gace ka kabiri yagarukanye imbaraga maze nayo igatsinda 20- 09 ya Patriots BBC bagiye kuruhuka APR BBC iyoboye n’amanota 29-28.
Bagarutse bavuye ku ruhuka no kumva inama z’abatoza ku mpande zombi. Patriots BBC yagarukanye imbaraga n’ubwo yari yatsinzwe mu gace ka kabiri,maze ikarangiza itsinze APR BBC amanota 26-18 ikuramo ikinyuranyo cy’inota rimwe ndetse ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota arindwi.
Mu gace ka nyuma,Patriots BBC ntabwo yigeze icika intege,yakomeje,gushyiramo imbaraga,maze karangira nako igatsinze amanota 19 -12 ya APR BBC maze yegukana intsinzi n’manota 73-59. Ihita iyobora urutonde rwa shampiyona kuko kugeza ubu niyo iyoboye aho itaratsindwa umukino n’umwe.
N’umukino wari witabiriwe n’abakunzi ba basketball ndetse n’umuyobozi wa BAL nawe yakurikiye uyu mukino.